00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kinshasa: Abasirikare basatse gereza nkuru ishinjwa gufata nabi abagororwa

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 22 July 2024 saa 11:15
Yasuwe :

Abasirikare baturutse mu kigo cyitiriwe Colonel Kokolo basatse gereza nkuru ya Makala iherereye i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’aho umunyamakuru ashyize hanze amashusho agaragaza imibereho mibi y’abayifungiwemo.

Aya mashusho yashyizwe hanze n’umunyamakuru Stanis Bujakera wafungiwe muri iyi gereza kuva muri Nzeri 2023 kugeza muri Werurwe 2024, ubwo yari akurikiranyweho icyaha cyo gukwirakwiza ibihuha no guhimba inyandiko.

Nyuma yo gushyira hanze aya mashusho agaragaza imfungwa ziryamye hasi kuri sima, zambaye ubusa hejuru, izirya nabi, ndetse n’ibindi bice by’iyi gereza, Bujakera yatangarije TV5 Monde ko imibereho y’abafungiwe muri iyi gereza ibabaje.

Yagize ati “Icyatumye mfata aya mashusho ni uko ibintu bitari bimeze neza. Ibyo nabonye n’amaso yanjye ntabwo bikwiye gushyigikirwa. Ntabwo nari gushobora kubyihanganira. Nakoze akazi umunyamakuru asabwa gukora, ni ukuvuga gukusanya amakuru.”

Uyu munyamakuru yakomeje ati “Hari ahantu haba abantu benshi, bigatera impfu zihoraho. Hari indwara zibasira imfungwa, imfungwa zirara kuri sima, zirya rimwe ku munsi. Hari igikoni kimwe gitekerwamo ibyo kurya by’abarenga 15000, nta mazi meza, hari igice kirimo imisarani itatu cyangwa ine yagenewe abantu 100. Njyewe nafungiwe muri VIP, ahafungiwe abantu 100 bafite ubukarabiro bumwe gusa.”

Umuhuzabikorwa w’umuryango ONGDH uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri RDC, Emmanuel Adu Cole, yatangaje ko ubwo aba basirikare basakaga iyi gereza, bafatiye telefone n’amafaranga mu gice gifungiwemo abanyapolitiki.

Ati “Amakuru twahawe avuga ko aba basirikare bafashe telefone n’amafaranga. Uwayaduhaye yatubwiye ko bakuye amadolari 3000 mu gice kirimo imfungwa za politiki. Izi telefone zafashaga cyane izi mfungwa kuko nta buryo buhagije bwafasha imfungwa 15000 kubaho no kwivuza.”

Gereza nkuru ya Makala yubakiwe imfungwa 1500 mu 1957. Ubu ifungiwemo izirenga 15000.

Stanis Bujakera yagaragaje ko imibereho mibi y'abafungiwe muri gereza ya Makala ituma bamwe muri bo bapfa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .