00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kinshasa: Abapolisi batanu bahohoteye abadipolomate b’Abafaransa

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 24 August 2024 saa 12:45
Yasuwe :

Abapolisi batanu ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batawe muri yombi bazira guhohotera abadipolomate bakorera muri Ambasade y’u Bufaransa i Kinshasa.

Ikinyamakuru Actualité cyatangaje ko aba bapolisi bafunganywe n’abandi barimo abakozi b’Ubushinjacyaha bari kumwe ubwo bateraga urugo aba badipolomate babamo, bashaka gusohora ku ngufu umwe mu nzu abamo.

Umwe mu bakozi ba Ambasade y’u Bufaransa yatangaje ko iki gikorwa ari “igitero kuri dipolomasi” kirenga ku masezerano ya Vienne agamije kurinda abadipolomate n’imitungo yabo.

Yasobanuye ko umujyanama mu by’umuco wa Ambasade y’u Bufaransa, umujyanama wa mbere n’ushinzwe umutekano muri Ambasade bose bahohotewe.

Yagie ati “Inzu y’umujyanama mu by’umuco yafunguwe ku ngufu, ibikoresho byarimo bikurwamo kandi umujyanama wa Ambasade ufite uru rugo mu nshingano yajyanywe ku bitaro.”

Nyuma y’iki kibazo, Polisi ya RDC yohereje abapolisi kuri uru rugo, ibaha inshingano yo kururinda mu gihe cy’ukwezi.

Iyi ni inyubako ya Ambasade y'u Bufaransa i Kinshasa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .