Bahamijwe ibyaha birimo kwica abapolisi babiri barindaga urugo rwa Vital Kamerhe wari Minisitiri w’Ubukungu, iterabwoba, gutera inkunga iterabwoba, kujya mu mutwe utemewe n’amategeko no gutunga intwaro binyuranyije n’amategeko.
Uru rubanza rwatangiye mu ntangiriro za Kamena 2024, nyuma y’iminsi mike abarinda Perezida Tshisekedi baburijemo iki gikorwa. Ababuranishwaga ni 51 barimo abafatiwe mu cyuho.
Mu bakatiwe igihano cy’urupfu harimo umuhungu wa Christian Malanga wayoboye iki gikorwa, Marcel Malanga. Uyu musore asanzwe afite ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Abandi banyamahanga na bo bakatiwe igihano cy’urupfu harimo Tyler Thomson, Benjamin Zalman-Polun bafite ubwenegihugu bwa Amerika, Youssouf Ezangi ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza.
Impuguke mu bumenyi bwa gisirikare ifite ubwenegihugu bwa RDC n’u Bubiligi, Jean-Jacques Wondo, na we yakatiwe igihano cy’urupfu. Uyu yari asanzwe ari umujyanama wihariye muri gahunda y’amavugurura y’urwego rw’iperereza, ANR.
Abakatiwe igihano cy’urupfu ni abo urukiko rwemeza ko bari bafitanye isano ya hafi na Christian Malanga wishwe tariki ya 19 Gicurasi 2024 ubwo yayoboraga iki gikorwa, ndetse n’umutwe witwa ‘New Zaire’.
Nka Zalman wari usanzwe ari umushakashatsi muri politiki n’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari, urukiko rwemeje ko yari umuntu wa hafi wa Malanga kandi ko bari bateguranye umugambi wo gukura Perezida Tshisekedi ku butegetsi.
Urukiko rwagize abere abantu 14, rusobanura ko Ubushinjacyaha butagaragaje ibimenyetso bifatika byerekana ko babaye abafatanyacyaha mu byaha birimo iterabwoba no gutera inkunga iterabwoba. Muri bo harimo Mbemba Ndona Mado wakoraga isuku ku biro by’Umukuru w’Igihugu.
Ubushinjacyaha bwari bwarasabye urukiko ko bose uko ari 51 bakatiwe igihano cy’urupfu. Bose basabye kugirwa abere, basobanura ko bahatirijwe na Malanga kwitabira iki gikorwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!