Aba bagera kuri 52 batangiye ubu busabe mu iburanisha ryapfundikiye uru rubanza rumaze hafi amezi atatu, kuri uyu wa 3 Nzeri 2024.
Keretse Wondo wari umujyanama mu mavugurura y’urwego rwa RDC rushinzwe iperereza, ANR, yatawe muri yombi nyuma y’abandi 50 bafatiwe mu cyuho ubwo bateraga ingoro ya Perezida w’iki gihugu tariki ya 19 Gicurasi 2024, bigamba ko bakuyeho ubutegetsi.
Ubwo urubanza rwatangiraga mu ntangiriro za Kamena 2024, abashinjacyaha bayobowe na Lieutenant Colonel Radjabu Bashiru Innocent, babashinje ibyaha birimo: iterabwoba, ubwicanyi, gufunga bitemewe no gutunga intwaro mu buryo butemewe n’amategeko.
Lt. Col. Bashiru tariki ya 27 Kanama 2024 yasabye urukiko gukatira 50 muri bo igihano cy’urupfu, kandi rugategeka ko ibikoresho bifashishije ubwo bageragezaga gukuraho ubutegetsi byafatirwa. Ibyo birimo imbunda, drones, impuzankano n’amabendera ya ‘New Zaire’.
Abanyametegeko bunganira Leta ya RDC basabye urukiko guca aba bantu bose indishyi ya miliyoni 250 z’amadolari ya Amerika yo gusubiza agaciro inzego za Leta zatakarijwe icyizere ubwo habaga igeragezwa ryo gukuraho ubutegetsi, no gusana ibikorwaremezo byangiritse.
Bose uko ari 50, barimo bane bafite ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ufite ubwa Canada babwiye urukiko ko batigeze bakora ibyaha bashinjwa, barusaba kubagira abere.
Wondo ufite ubwenegihugu bwa RDC n’u Bubiligi yibukije ko ubutabera bw’iki gihugu bwari bwarahindanye, abwira urukiko ko uburyo ruzacamo uru rubanza ari bwo buzagaragaza niba koko hari intambwe nziza imaze guterwa mu kubuvugurura.
Yagize ati “Nkomeje kuvuga ndanguruye, imbere y’Imana n’abantu n’urukiko ko ntigeze ngira uruhare muri ibi bikorwa biciriritse. Ndabihamya nk’uko byasobanuwe n’abanyamategeko banjye kandi nizera ko muzavuga ikintu kizima, ni ukuvuga kungira umwere mutazuyaje.”
Perezida w’iburanisha, Major Freddy Ewume, yavuze ko ababuranyi bose bahawe umwanya uhagije wo guha urukiko amakuru yarufasha guca uru rubanza, abamenyesha ko umwanzuro uzamenyekana tariki ya 13 Nzeri 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!