00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kinshasa: Abadepite bamaganye guverinoma nshya

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 5 June 2024 saa 08:26
Yasuwe :

Bamwe mu badepite bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batangiye kwamagana guverinoma nshya iherutse gushyirwaho na Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa Tuluka.

Iyi guverinoma igizwe n’abantu 54 yagaragayemo impinduka ugereranyije n’iyari isanzweho, kuko hahinduwe abarimo Minisitiri w’Ingabo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Minisitiri w’Umutekano w’Imbere, Minisitiri w’Ubukungu, Minisitiri w’Imari na Minisitiri w’Ubutabera.

Aba badepite batangarije Radio Okapi ko ubwo Suminwa yashyiragaho abagize iyi guverinoma, yarenze ku biteganya n’ingingo ya 90 y’Itegeko Nshinga rya RDC kuko hari ibice by’igihugu yabogamiyemo cyane, mu gihe nka Maniema nta n’umwe ifite uyihagarariye.

Basobanuye kandi ko iyi guverinoma idashingiye ku bwumvikane bw’imitwe ya politiki, aho buri wose wagombaga guhagararirwa.

Ikibazo gikomeye bagaragaje kiri muri iyi guverinoma ni uko hari imitwe ya politiki ifite ubwiganze mu mutwe w’abadepite yabuze umwanya byibuze umwe muri guverinoma.

Icyo bifuza ni uko hasubikwa igikorwa cyo kurahiza abagize guverinoma nshya giteganyijwe tariki ya 15 Kamena 2024, hakongera kubaho igikorwa cyo kubatoranya.

Bamwe mu badepite bamaganye ukubogama no guheza bahamya ko kuri muri guverinoma nshya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .