Umwuka mubi hagati y’abacamanza na Minisitiri Mutamba watutumbye tariki ya 2 Nzeri 2024 ubwo imfungwa 129 zari zifungiwe muri gereza nkuru ya Makala zicwaga, mu gihe zimwe muri zo zageragezaga gutoroka.
Minisitiri Mutamba yafashe icyemezo cyo kubuza abacamanza kohereza by’agateganyo muri gereza abatarahamwa ibyaha, kuko kubohereza byongerera iyi gereza ubucucike busanzwe buyugarije.
Iyi gereza yubatswe mu 1957 ifite ubushobozi bwo kwakira imfungwa 1500 gusa ubu ifungiwemo izirenga 15.000 nk’uko byemezwa n’inzego zirimo Minisiteri y’Ubutabera.
Uyu muyobozi yikomye abacamanza, asobanura ko mu gihe cyose afashe ingamba zo kugabanya ubucucike muri iyi gereza zirimo gufungura zimwe mu mfungwa, abacamanza bongeramo izikubye kabiri izasohotse.
Yagize ati “Natanze impuruza inshuro nyinshi. Baremye ihuriro ryo kundwanya. Ngizi ingaruka. Ibi ni uguteza akavuyo! Buri cyumweru, abacamanza bohereza imfungwa muri Makala, batitaye ku bushobozi bwayo.”
Mu gihe Minisitiri Mutamba yateguje abacamanza ko nibarenga kuri iki cyemezo bazahanwa, kuri uyu wa 5 Nzeri 2024 bahuye na Minisitiri w’Intebe bamugezaho imyanzuro bafashe.
Dieudonné Kamuleta usanzwe ari Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza yasabye Minisitiri w’Intebe ko guverinoma ikwiye kwirinda kugonganisha inshingano zayo n’iz’abacamanza kubera ko bose bakorera mu nyungu z’abaturage.
Kamuleta yagize ati “Mureke kutujyana mu murongo wo kugongana. Dushaka kureba uko twese hamwe twashyira imbere inyungu z’abaturage. Inzego za Leta zose zirebwa no kuba ubuzima bw’igihugu bwagenda neza. Dusabwa gukorana kuko twese turi mu nzego z’igihugu.”
Abacamanza bagaragaza ko Minisiteri y’Ubutabera atari yo ikwiye gufatira urwego rwabo icyemezo. Basobanura ko imyitwarire y’abacamanza ibazwa Inama Nkuru y’Ubucamanza. Gusa Mutamba na we agaragaza ko ari gukora akazi yahawe na Perezida Félix Tshisekedi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!