00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenyatta na Perezida Lourenço bageze i Kinshasa mu biganiro kuri M23

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Ugushyingo 2022 saa 11:45
Yasuwe :

Perezida wa Angola, Manuel Gonçalves Lourenço na Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya bari i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu biganiro bagomba kugirana na Perezida w’iki gihugu, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo ku kibazo cy’umutwe wa M23, umaze iminsi wubuye imirwano mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Perezida Lourenço yageze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, ni nyuma y’uko ku wa Gatanu yari ari i Kigali aho yagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame.

Perezida Lourenço arimo kugerageza guhosha amakimbirane n’umwuka mubi hagati y’u Rwanda na RDC.

Leta ya RDC ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23, gusa rwo rukabihakana ahubwo rukavuga ko iki gihugu ari cyo gikorana n’abarwanyi b’umutwe wa FDLR ugizwe ahanini n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Amakuru dukesha Radio Okapi avuga ko iyi nama y’iminsi ibiri abakuru b’ibihugu byombi bazagirana izanitabirwa na Uhuru Kenyatta wahoze ayobora Kenya nk’umuhuza muri ibi bibazo.

Muri Kanama uyu mwaka nibwo Uhuru Kenyatta uherutse kurangiza manda ebyiri ari Perezida wa Kenya yagizwe umuhuza mu bibazo bya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibice bitandukanye byo muri Kivu y’Amajyaruguru.

Uhuru Kenyatta ageze i Kinshasa nyuma y’urundi ruzinduko aherutse kugirira i Bujumbura ndetse akagirana ibiganiro na Perezida w’iki gihugu, Evariste.

Ibi biganiro n’ubundi byibanze ku kibazo cya M23 cyane ko Perezida Ndayishimiye ariwe uyoboye Umuryango w’Ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba u Rwanda na RDC bibarizwamo.

Ibi biganiro bigiye kuba mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko ishobora kuganira na M23 ariko hari ingingo yabanje kubahiriza zirimo kuva mu bice yafashe no guhagarika ibikorwa by’imirwano.

Ni ibintu M23 idakozwe kuko Umuvugizi wayo, Maj Willy Ngoma yavuze ko nta santimetero n’imwe bashobora kurekura.

Leta ya Congo ishinja M23 kuba ari umutwe w’iterabwoba, mu gihe yo ivuga ko irwanira uburenganzira bw’abaturage b’iki gihugu bavuga Ikinyarwanda bagiye bakunda guhezwa.

M23 ivuga ko yahisemo kubura imirwano kuko amasezerano n’ibiganiro yagiye igirana na Perezida Tshisekedi byarengejwe ingohe kandi nyamara aribyo byari byitezweho umuti ku bibazo imaze igihe igaragaza.

Kugeza ubu M23 igenzura ibice bitandukanye birimo Bunagana n’umujyi wa Rutshuru.

Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya yamaze kugera i Kinshasa mu biganiro agomba kugirana na Perezida wa RDC, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .