Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’inama yahuje Perezida Uhuru Kenyatta na Minisitiri ushinzwe ingufu, Monica Juma. Hafatiwemo icyemezo cyo gufatira ibihano ibigo binini bishinjwa kuba inyuma y’ibura ry’ibikomoka kuri peteroli.
Ni ingamba zafashwe nyuma y’uko Urwego ngenzuramikorere rw’ibijyanye n’Ingufu n’Ibikomoka kuri peteroli (EPRA), rwari rumaze gutangaza ko hari ibigo byo muri Kenya birimo kugurisha mu mahanga ibikomoka kuri pereroli byakabaye bikoreshwa muri icyo gihugu.
Ni ibikorwa byatumye lisansi na mazutu bibura ku isoko ry’imbere mu gihugu.
Muri ibyo bihano byahise bifatwa, ibigo bine byagabanyirijwe ingano y’ibikomoka kuri peteroli byemerewe utumiza mu mahanga, byinjizwa muri Kenya.
Byongeye, Guverinoma yafashe ibyemezo binyuranye byatuma yihaza ku bikomoka kuir peteroli, ku buryo ikibazo kirimo kuba ubu kitazongera, ndetse guverinoma yiyemeza kugira uruhare runini mu icuruzwa ry’ibikomoka kuri peteroli.
Kugeza ubu imirongo miremire ikomeje kugaragara kuri sitasiyo za lisansi na mazutu, abaturage bashaka uko babibona bifashishije utujerikani, cyangwa bagatondaho imodoka zabo.
Byageze aho sitasiyo zimwe zitegeka ko nta muntu wemerewe kugura lisansi cyangwa mazutu birengeje Ksh.1000 (asaga 8000 Frw).
Byatumye bamwe mu batunze imodoka batangira no kwambuka umupaka bakajya kugura lisansi muri Tanzania.
Guverinoma ya Kenya yaje guhagarika uburenganzira bwo gukorera mu gihugu bwari bwarahawe Jean-Christian Bergeron, wari umaze imyaka itatu ayobora Rubis Energy Kenya.
Ku wa Kabiri EPRA yatangaje ko igiye gukurikirana ibigo "birimo gushyira imbere kohereza mu mahanga ibikomoka kuri peteroli mu gihe ku isoko ry’imbere mu gihugu hari ikibazo y’uko byabuze."
Ni ibibazo byose byatangiye ibigo binini byinjiza peteroli na mazutu muri Kenya byanga kuyiha abacuruzi begereye abaturage, kuko Guverinoma ya Kenya itarabishyura amafaranga yemeye kubaha nk’inyunganizi muri gahunda yo gukumira ko ibiciro byatumbagira cyane.
Mu cyumweru gishize Guverinoma yatangaje ko igiye kwishyura ibyo birarane.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!