00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya yateye utwatsi ibyo kugabanya imyaka fatizo yo gushyingirwa

Yanditswe na Nkurunziza Jean Baptiste
Kuya 13 Gicurasi 2021 saa 09:30
Yasuwe :
0 0

Umucamanza w’Urukiko rw’Ubujurire rwo muri Kenya, Martha Koome, yakuriye inzira ku murima Akanama k’Inteko Ishinga Amategeko gashinzwe ibyo kugabanya imyaka y’ubukure yasabiwe kuva kuri 18 igashyirwa kuri 16.

Martha Koome yagaragarije aka kanama impungenge ku bwiyongere bwo gushinga ingo igihe kitaragera, ashimangira ko ibyo kongera imyaka fatizo yo gushyingirwa byarushaho kongerera ubukana iki kibazo.

Ati “Nta mpamvu yo kwihutira kugabanya imyaka y’ubukure, dukeneye abana bacu ko bajya ku ishuri, twitandukanyije n’ibibazo biterwa no gushyingira abana bakiri bato”.

Nk’uko tubikesha The Standard, Koome yavuze ko iyo itegeko rya Kenya rifata uri munsi y’ imyaka 18 nk’utarakura, ryongeraho ko aba akiri umwana kandi ugikeneye kwitabwaho.

Nk’uko imibare ibigaragaza muri Kenya abagore 15% n’abagabo 22% bari hagati y’imyaka 20 na 50 baba barakoze imibonano mpuzabitsina bwa mbere ku myaka 15 y’amavuko, ni mu gihe 25% by’abagore muri iki gihugu babyara bari munsi y’imyaka 18.

Abashaka ko iyi myaka yo gushyingirwa ishyirwa kuri 16 basobanura ko bizafasha kugabanya umubare w’abana b’abasore bafungwa bazira gusambanya abana, uhamwe n’icyaha cyo gusambanya abana ahanishwa imyaka igera kuri 15 y’igifungo.

Bamwe mu bacamanza b’Urukiko rw’Ubujurire batanze iki cyifuzo cyo kugabanya imyaka igashyirwa kuri 16, Roselyn Nambuye, Daniel Musinga na Patrick Kiage bavuga ko itegeko ryerekeye ibyaha byo gusambanya rihinduwe byakemura ikibazo cy’abasore bafungwa igihe kirekire bazira gukorana imibonano n’utaragira imyaka y’ubukure.

Aba bacamanza ntibumva impamvu umwana w’imyaka 19 akatirwa igifungo cy’imyaka 15 azira gusambana n’umukobwa w’imyaka 17 kandi ari urungano rwe.

Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .