Kenya yatangiye iperereza ku bujura bw’abana bukomeje kuvuza ubuhuha mu gihugu

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 18 Ugushyingo 2020 saa 08:17
Yasuwe :
0 0

Guverinoma ya Kenya yategetse ko hatangira gukorwa iperereza ku bujura n’ubucuruzi bw’impinja bumaze iminsi buvugwa mu gihugu, nyuma y’aho BBC ikoze icukumbura, ikagaragaza ubuhamya bw’abagore bavuga ko abana babo bibwe bakagurishwa mu buryo budasobanutse.

Inkuru ya BBC yatambutse mu ntangiriro z’iki cyumweru igaragaza uburyo mu bitaro bya Nairobi hibwa impinja zikagurishwa. Igaragaza umukozi w’ibitaro watwaye umwana w’umuhungu w’ibyumweru bibiri akamugurisha ku munyamakuru wari wihinduranyije yigize umuguzi, kandi ari mu iperereza ryo gushaka kumenya uko ubwo bujura bukorwa.

Guverinoma y’iki gihugu yatangaje ko abo bizagaragara ko bari muri uyu mugambi, bazagezwa imbere y’amategeko. Minisitiri ushinzwe umurimo muri iki gihugu, Simon Chelugui, yatangarije abanyamakuru ko yaba abaguzi n’abagura abo bana bose ari abanyabyaha.

Agaragiwe n’abapolisi bakuru bo muri iki gihugu, Chelugui yijeje ko hagiye gukorwa iperereza kuri iki kibazo.

Iperereza ryakozwe na BBC ryagaragaje ko muri iki gihugu abana bo mu miryango ikennye bibwa ababyeyi babo baba basabiriza ku muhanda cyangwa se abandi baba bari mu mavuriro atandukanye ari hirya no hino muri Nairobi, bakagurishwa amafaranga agera ku bihumbi 300 Frw,

Hari nk’ibitaro byo mu Mujyi wa Nairobi byitwa Mama Lucy Kibaki byagaragayemo umukozi ugurisha umwana. Umukozi wabyo witwa Fred Leparan yagize uruhare mu kugurisha umwana w’ibyumweru bibiri, ashaka kumugurisha umunyamakuru ku mafaranga agera kuri miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Chelugui yatangaje ko hari byinshi bikwiye gukorwa mu kurushaho kurengera ubuzima bw’umwana.

Nta mibare ifatika iratangazwa y’umubare w’abana bamaze kugurishwa muri ubu buryo gusa hari umuryango utegamiye kuri leta wo muri iki gihugu witwa Missing Child Kenya watangaje ko nibura abana 600 babuze muri ubu buryo.

Ababyeyi batandukanye bo muri bari mu gahinda ko kwibwa abana babo mu buryo bw'amaherere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .