Kenya yashyizwe ku mwanya wa karindwi mu bihugu biteye ubwoba kubibamo

Yanditswe na Ndayikunda Josué
Kuya 18 Nzeri 2019 saa 03:25
Yasuwe :
0 0

Igihugu cya Kenya kibarizwa mu burasirazuba bwa Afurika, cyashyizwe ku mwanya wa karindwi mu buhugu biteye ubwoba guturamo.

Ubushakashatsi bwakozwe n’urubuga rukusanya amakuru y’abantu baba ndetse bakora mu mahanga mu bihugu bitandukanye, InterNations, bwagaragaje Kenya nk’igihugu cya karindwi giteye ubwoba kugituramo.

InterNations yabajije abantu 20, 259 bahagarariye ibihugu bakomokamo 182, aba bose bakaba babarizwa mu bihugu 187 bitandukanye ku isi. Mu byo babazwaga, harimo uburyo bw’imibereho mu bihugu batuyemo n’ingingo yuko babona ibibabeshaho muri ibyo bihugu batuyemo.

Raporo y’ubu bushakashatsi yagaragaje ko Nairobi iteye ubwoba kuyibamo kurusha imijyi nka Mogadishu, Syria, Tripoli, Bagdad, Bujumbura, na Kabul muri Afghanistan.

Bamwe mu bagize uruhare muri ubu bushakashatsi bashinja Nairobi ko kugenda mu mihanda yaho bisaba kwigengesera cyane kubera ubujura bukabije buhaba.

Nkuko Forbes ibitangaza, umunya-Danmark uba muri Kenya yavuze ko bigoranye kugenda mu mihanda ya Kenya, ku buryo bibasaba no kwitwara mu modoka kuko kugenda mu z’abandi bashobora kwisanga bajyanwe ahandi hantu.

Undi munya-Croatia nawe yabwiye Forbes ko abanyamahanga muri Kenya bahura n’ikibazo cyo kwibwa, akavuyo mu mihanda n’umwanda. Avuga ko kandi polisi y’iki gihugu ikunda kubahagarika ikabaka amafaranga.

Uru rutonde ruyobowe na Brazil, Afurika y’Epfo igakurikira, Nigeria, Argentine, u Buhinde bukaza ku mwanya wa gatanu.

Uru rutonde rukorwa hashingiye ku bitekerezo by’abanyamahanga baba, bakora mu bindi bihugu bitari ibyo bavukamo, bakabazwa imibereho baba babayeho, umutekano, n’ibindi.

Umujyi wa Nairobi ni umwe mu batera ubwoba abanyamahanga kuwubamo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza