00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya yashyizeho icyunamo kubera urupfu rw’abanyeshuri 17 bishwe n’inkongi

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 7 September 2024 saa 02:12
Yasuwe :

Guverinoma ya Kenya yatangaje iminsi itatu y’icyunamo kubera urupfu rw’abanyeshuri 17 baheruka guhitanwa n’inkongi y’umuriro yafashe ishuri rya Hillside Endarasha Primary School.

Iyo nkongi yibasiye iryo shuri, mu ijoro ryo ku wa 5 Nzeri 2024, Saa 23:00 yahitanye abanyeshuri 17 abandi 12 bajyanwa mu bitaro barimo n’abarembye.

Nyuma y’amasaha make ibyo bibaye, Perezida wa Kenya, William Ruto, yihanganishije imiryango yagize ibyago asaba ko hakomeza gukorwa iperereza ngo hamenyekane icyateye iyi nsanganya.

Ati “Turihanganisha imiryango y’abana bahitanywe n’inkongi y’umuriro muri Hillside Endarasha Academy mu Karere ka Nyeri. Iyi ni inkuru ibabaje. Turi gusenga dusaba ko abarokotse bakira vuba.”

Perezida William Ruto, yatangaje ko habaho iminsi itatu y’icyunamo aho amabendera y’igihugu yose agomba kumanurwa n’ibendera rya EAC.

Yagaragaje ko ibyo bigomba kubahirizwa haba mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu, ku Biro bya za Ambasade za Kenya hirya no hino ku Isi, mu bigo bya leta byose kandi bikazatangira gushyirwa mu bikorwa ku wa Mbere tariki ya 9 Nzeri bikageza ku wa 11 Nzeri 2024.

Abo banyeshuri baguye muri iyo nkongi bari hagati ya y’imyaka icyenda na 13.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .