00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya yashyizeho amabwiriza yo kugabanya utubari kubera ubusinzi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Mutarama 2023 saa 08:52
Yasuwe :

Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua, yategetse inzego za guverinoma mu gace ka Mt Kenya, gushyira mu bikorwa amabwiriza y’akabari kamwe muri buri mujyi, kubera ikibazo cy’ubusinzi cyafashe indi ntera.

Mu ijambo rye kuri uyu wa Kane ubwo yari mu mujyi wa Murang’a, Gachagua yanavuze ko utubari twemerewe gukora dukwiye kujya dufungura saa kumi n’imwe z’umugoroba, tugafunga saa tanu z’ijoro.

Hari impungenge ko aya mabwiriza ashobora guhungabanya ubucuruzi, ndetse agatuma benshi bayoboka inzoga zikorerwa mu ngo usanga zirimo ibinyabutabire byo mu nganda.

Ku rundi ruhande, abantu bakomeje kwicwa n’inzoga zidafite ubuziranenge muri Mt Kenya.

Gachagua yashimangiye ko inzoga zisembuye zikomeje guteza ikibazo gikomeye, aho yasabye abayobozi ko mu gihe uruhushya rw’akabari rurangije igihe, batagomba kurwongerera agaciro.

Yavuze ko ubuyobozi bwatanze impushya nyinshi byitwa ko burimo gushaka amafaranga yo kubaka imihanda.

Yakomeje ati "Iyo mihanda niba ihari izakoreshwa na bande? Utubari ni twinshi kurusha amaduka na hoteli. Akabari kamwe na resitora nibyo bikwiye guhabwa ubureganzira muri buri mujyi. Ibindi bisigaye bigomba gufungwa, kandi bakajya bafungura hagati ya saa 5 na 11pm."

Gachagua yasabye abayobozi gufatanya bagahangana n’iki kibazo, hagamijwe gukiza sosiyete yo mu gihe kizaza.

Kenya yashyizeho amabwiriza yo kugabanya utubari hagamijwe kugabanya ingaruka z’ubusinzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .