Kenya yakiriye imibiri y’abaguye mu mpanuka y’indege ya Ethiopian Airlines

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Ukwakira 2019 saa 09:53
Yasuwe :
0 0

Imiryango y’Abanya-Kenya ifite abayo bapfiriye mu mpanuka y’indege ya Ethiopian Airlines muri Werurwe uyu mwaka, yahuriye mu murwa mukuru i Nairobi yakira imibiri yabo ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Ku wa 10 Werurwe nibwo inkuru y’incamugongo yasakaye ko indege ya Ethiopian Airlines yari itwaye abagenzi 157 bo mu bihugu 35 yakoze impanuka ntihagira n’umwe urokoka.

Umunyamakuru wa BBC uri Nairobi muri Kenya Ferdinand Omondi yavuze ko isanduku zirimo imibiri y’abanya-Kenya baguye muri iyo mpanuka zakiriwe ku wa 14 Ukwakira.

Muri iyo ndege yavaga Addis Ababa muri Ethiopia igana Nairobi muri Kenya, harimo abagenzi bakomoka muri Kenya bagera kuri 32, abanya-Canada 18, abanya-Ethiopia icyenda, abanya-Amerika umunani n’abandi barimo n’umunyarwanda.

Kenya niyo ifite abantu benshi baguye muri iyi mpanuka
Impanuka yahitanye abantu 157 bose bari bayirimo
Isanduku zirimo imibiri yabo zakiriwe kuri uyu wa 14 Ukwakira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza