Minisitiri w’Umutekano yavuze ko uwo mwanzuro ugamije gukaza imbaraga zo guhangana n’ibikorwa by’iterabwoba ku butaka bw’icyo gihugu.
Minisitiri Fred Matiang’i yavuze ko imitungo yafashwe ari iy’abanyakenya. Yavuze ko kuyifatira bizahagarika abagifite umutima wo gutera inkunga imitwe y’iterabwoba bari ku butaka bwa Kenya.
Perezida Uhuru Kenyatta aherutse kuvuga ko icyorezo cya coronavirus cyahaye urwaho ibikorwa by’iterabwoba, kigashyira mu kaga imibereho y’impunzi ndetse n’icuruzwa ry’intwaro mu buryo butemewe n’amategeko mu gace k’ihembe rya Afurika rikiyongera.
Kenya ni kimwe mu bihugu bya Afurika byakunze kwibasirwa n’ibitero bya al-Shabab nyuma y’aho yoherereje ingabo kurwanya uwo mutwe muri Somalia guhera mu 2011.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!