Kenya yaciye agahigo ko kugurisha avoka nyinshi mu gihe cya Coronavirus

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 15 Nyakanga 2020 saa 03:08
Yasuwe :
0 0

Igihugu cya Kenya cyaciye agahigo ko kohereza hanze avoka nyinshi mu gihe isi yari ihanganye na Coronavirus.

Ikinyamakuru Daily Nation cyatangaje ko icyo gihugu mu mezi atandatu ya 2020, cyohereje hanze toni 58 400 za avoka mu bihugu 42 bitandukanye ku isi.

Amafaranga yavuyemo angana n’ayabonetse muri avoka zoherejwe hanze umwaka ushize angana na miliyoni 75 z’amadolari.

Ishyirahamwe ry’abahinzi ba avoka muri Kenya ryatangaje ko ubwiyongere bw’umusaruro bwaturutse ku bwiza bwa avoka basigaye bahinga.

Kenya ni kimwe mu bihugu ku isi bizwiho kweza imbuto nyinshi za Avoka, nkuko BBC yabitangaje.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .