00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya: William Ruto yangiwe kujya muri Uganda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Kanama 2021 saa 09:42
Yasuwe :
0 0

Inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka muri Kenya zabujije Visi Perezida w’iki gihugu, William Ruto, kujya muri Uganda ngo kuko atabifitiye uruhushya.

William Ruto wagombaga kujya muri Uganda ku mpamvu ze bwite, yahagaritswe n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka muri Kenya zimubwira ko kugira ngo asohoke agomba kuba afite uruhushya rubimwemerera.

Amakuru dukesha The Nation, avuga ko byari biteganyijwe ko William Ruto agomba guhaguruka muri Kenya akoresheje indege bwite ya Sosiyete ya Phoenix Aviation.

Mu gihe abapilote bari bamaze kwitegura, batunguwe no kubwirwa ko umukiliya wabo atakibashije kujya mu rugendo rwe ngo kuko nta ruhushya abifitiye

Inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka muri Kenya zabwiye William Ruto ko agomba gusohoka igihugu ari uko afite uruhushya rubimwemerera.

Ibiro bya William Ruto byaragaje ko bitishimiye iki cyemezo ngo kuko ari ubwa mbere asabwa uruhushya rw’urugendo agiyemo.

Ati “Twatunguwe, Visi Perezida yabujijwe kujya mu ruzinduko muri Uganda. Ni abakozi bacu buri gihe bakurikirana ibijyanye n’urugendo rwe ariko uyu munsi ngo babwiwe ko agomba kubona uruhushya ruvuye mu biro bishinzwe abinjira n’abasohoka kugira ngo asohoke. Mu ngendo ze zose muri iyi myaka ibi ntibyigeze bibaho.”

Uku kwangirwa gusohoka igihugu birakekwa ko byaba bifitanye isano n’umubano mubi umaze igihe uri hagati ya Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta na William Ruto.

Aba bombi bamaze igihe badacana uwaka kuko hari inama nyinshi Perezida Kenyatta yagiye ategura ntazitumiremo mugenzi we. Ndetse Kenyatta aherutse gushinja William Ruto gusohoka igihugu mu mpamvu zitumvikana.

William Ruto muri Nyakanga 2021, yari aherutse kugirira uruzinduko ruri muri gahunda ze bwite muri Uganda. Muri uru ruzinduko hasohotse amafoto ari kumwe na Perezida w’iki gihugu, Yoweri Kaguta Museveni.

Nyuma yo kwangirwa gusohoka igihugu, William Ruto abinyujije kuri Twitter yagize ati “Ntacyo bitwaye, Imana ni yo nkuru”.

Visi Perezida wa Kenya, William Ruto yabujijwe n'Urwego rushinzwe abinjira n'abasohoka muri iki Gihugu kujya muri Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .