Kenya: Urunturuntu hagati ya Kenyatta na Ruto mu gihe hitegurwa amatora

Yanditswe na Nkurunziza Ferdinand
Kuya 18 Mutarama 2020 saa 09:57
Yasuwe :
0 0

Kuva mu 2018 nibwo hatangiye kugaragara umwuka utari mwiza hagati ya Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, na Visi-Perezida we, William Ruto, bagiye kuzuza imyaka irindwi bayobora Kenya.

Uyu mwuka utari mwiza wazamutse nyuma y’aho Perezida Kenyatta n’uwahoze amurwanya, Raila Odinga, bagaragaje umubano udasanzwe kuva muri Werurwe 2018.

Kenyatta na Odinga bagaragaje ubushake bwo kongera kurema umubano mwiza hagati yabo ndetse abaminisitiri batandukanye muri guverinoma batangira kujya bakirwa na Odinga mu biro bye byihariye.

Ibi byatangiye gutera akangononwa Visi-Perezida William Ruto, wari ufite icyizere ko ashobora kuzasimbura Kenyatta, bikekwa ko kwiyegereza Odinga kwa Perezida Kenyatta, bigamije gushaka uko bigizayo Ruto.

Mu myaka yatambutse Odinga yagaragaraga nk’ubereye umutwaro ishyaka rya Jubilee riri ku butegetsi; bikekwa ko hari amabanga yari gushyira hanze agateza umwuka mubi mu baturage, ariko nawe akaba yakwihimurwaho n’umukuru w’igihugu n’abasirikare bakuru.

Ntibyaba ari ubwa mbere Odinga ahuje umurongo w’imyumvire na leta nyuma y’amatora baba barabanje kutavugaho rumwe, kuko no mu mwaka wa 2008, yagizwe Minisitiri w’Intebe ku butegetsi bwa Mwai Kibaki.

Raila Odinga ubu yabaye umuntu uhora uvugira kandi ashimagiza gahunda za Kenyatta zigamije iterambere zirimo ubuzima, kwihaza ku biribwa, imiturire ndetse no kwikorera ibikenerwa by’ibanze; Kenyatta akaba yizera ko azabyibukirwaho nava ku butegetsi.

Bisa naho Kenyatta yirinze kuvuga ibijyanye n’uzamusimbura, mu rwego rwo kwirinda guhanganisha uruhande rwa Ruto na Odinga. Abasesenguzi bavuga ko iyo biza kuba nka kera Kenyatta yari kuba yaragaragaje ko aziyamamaza nka visi-perezida inyuma ya Ruto mu matora ateganyijwe mu 2022.

Benshi mu bayobozi bwazwiho gushyigikira Kenyatta ntibakigaragara nk’abari ku ruhande rwe; ibi byiyongera ku birego bya ruswa bishinjwa abari abayobozi bakomeye bashyigikiye William Ruto, bifatwa nko gushaka kumuca intege mu rugendo rwo kwiyamamariza kuba umukuru w’igihugu.

Kugeza ubu mu ihuriro ry’amashyaka rya Jubilee hacitsemo ibice, bamwe bashyigikiye Perezida Kenyatta, abandi bashyigikiye William Ruto. Igikomeje kwibazwa n’abatari bake, ni igishobora kuba igihe Kenyatta na Ruto batandukana burundu.

Amatora ya kamarampaka

Muri uyu mwaka nibwo hari hateganyijwe ko hashobora kuba amatora ya kamarampaka ku kuvugurura Itegeko Nshinga rya Kenya.

Icyifuzo cya mbere cya komisiyo idasanzwe, [Building Bridges Initiative (BBI)], yari yashyizweho na Perezida Kenyatta afatanyije n’abatavuga rumwe na we, ni uko hatabaho amatora, ahubwo inshingano za minisitiri w’intebe zigasubirwamo; mu rwego rwo gukora amavugurura y’uburyo ubutegetsi bwasaranganywa ndetse no gushaka uburyo bwo guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge.

Visi-perezida, William Ruto we, ntiyigeze ashyigikira ishyirwaho ry’iyo komisiyo.

Guhindura abagize guverinoma

Ku wa kabiri w’iki cyumweru nibwo Perezida Uhuru Kenyatta yatangaje ko yakoze impinduka mu bagize guvenoma. Ukur Yatani wari minisitiri w’imari by’agateganyo, yemejwe burundu kuri uwo mwanya yari yagiyeho muri Nyakanga 2019 asimbuye, Henry Rotich, watawe muri yombi akekwaho ibyaha bya ruswa no kurigisa umutungo, nyuma akaza kurekurwa hatanzwe ingwate.

Henry Rotich usanzwe ashyigikiye kwiyamamaza kwa William Ruto ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ya 2022 yahakanye ibyaha ashinjwa ndetse Ruto avuga ko ibi birego bishingiye ku gushaka guhigika abamushyigikiye bari mu myanya ikomeye.

Perezida Kenyata kandi yirukanye Minisitiri w’Ubuhinzi, Mwangi Kiunjuri, nawe ufatwa nk’inshuti ya hafi ya visi-perezida Ruto ndetse ashyira ku mwanya wa Minisitiri w’Ubuzima, Mutahi Kagwe, bahoze bakorana.

Izi mpinduka muri guverinoma zose zabaye visi-perezida yagiriye uruzinduko rutari urw’akazi muri Sudani, aho yari yagiye kwisurira umushinga wo korora inkoko, yifuza kuzakora nawe.

Bamwe mu bayobozi bo ku ruhande rwa Kenyatta bavuga ko batishimiye uburyo perezida aherutse guhindura abagize guverinoma atabanje kubagisha inama.

Mu matora aheruka, Kenyatta yari yemeye ko azashyigikira William Ruto mu matora ya 2022, ibyarushijeho kongera umubano mwiza hagati y’abo mu bwoko bw’aba-Kalenjin bakomokamo Ruto ndetse n’aba-Kikuyu bakomokamo Kenyatta.

Gusa abakurikiranira hafi uburyo Perezida Kenyatta na Odinga bongeye kuzamura umubano, hakiyongeraho no guhabwa imyanya ikomeye muri leta ku babarizwa ku ruhande rwa Odinga, bavuga ko biri kuganisha ku gutandukana byeruye hagati ya Uhuru Kenyatta na William Ruto.

Raila Odinga na Uhuru Kenyatta bamaze kwemeranya kuvugurura umubano wabo
William Ruto na Uhuru Kenyatta barangije ikiganiro n'itangazamakuru mu 2013

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza