Abakora mu nzego z’ubuzima, abapolisi, abageze mu zabukuru n’abarimu nibo bazahabwa mbere y’abandi uru rukingo. Urwakozwe na Kaminuza ya Oxford rwa AstraZeneca nirwo iki gihugu cyahisemo gukoresha.
Minisiteri y’Ubuzima muri Kenya yatangaje ko muri ibyo byiciro, abantu bakunda kujya aho bahurira n’abantu benshi aribo bazaherwaho mu gukingirwa.
Byitezwe ko mu cyiciro cya mbere, hazatangwa inkingo zigenewe abaturage 20% b’igihugu.
Minisitiri w’Ubuzima, Mutahi Kagwe, yavuze ko Kenya yamaze gutumiza dose miliyoni 24 z’inkingo.
Urukingo rwa AstraZeneca nirwo ruhendutse mu nkingo zose ziri kugeragezwa. Dose imwe igura amdolari ane, ni hafi 4000 Frw. Ni rwo rwonyine urebye rufite amabwiriza ashobora korohera abantu mu buryo bwo kurutwara no kurubika.
Rwo rushobora kubikwa mu bubiko busanzwe ahantu hari ubukonje ushobora no kubona muri firigo zikoreshwa mu buzima bwa buri munsi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!