Ni nyuma y’uko Leta ya Kenya ishyize hanze igazeti ikubiyemo ingingo y’uko uwo muryango kubera uruhare rwawo mu buvuzi, kurwanya ubusumbane no kurwanya ubukene, hari ubudahangarwa uzahabwa haba mu mategeko no mu mikorere.
Byazamuye impaka ndetse bamwe mu banyamategeko bagana inkiko basaba ko ubwo budahangarwa bukurwaho kuko Leta iterekana impamvu uwo muryango ari wo gusa uzabuhabwa.
Kuri uyu wa Mbere Urukiko rwategetse ko iyo gazeti iha ubudahangarwa uwo muryango iba iretse gutangira gukurikizwa, hanyuma tariki 5 Gashyantare 2025, hakazasuzumwa igihe urubanza rushobora gutangira kugira ngo impande zose zumvwe.
Urukiko kandi rwamenyesheje abakozi ba Bill and Melinda Gates Foundation kutagira ubudahangarwa na bumwe bakoresha mu gihe
Uyu muryango urwanya indwara, ubukene n’ubusumbane wari wahawe ubwo budahangarwa nk’imwe mu ngingo zigize amasezerano y’imikoranire hagati yawo na Guverinoma ya Kenya.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!