Iyi miryango yatanze ikirego ni Amnesty International Kenya, International Justice Mission Kenya, Haki Africa na Kituo cha Sheria.
Muri iki kirego iyi miryango ishinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu, irasaba ko hatangwa impozamarira ku miryango y’abantu batanu bapfuye biturutse ku mbaraga z’umurengera zakoreshejwe na Polisi ya Kenya, mu gihe yabaga igenzura uko amasaha ntarengwa yo gutaha yubahirizwa.
Izi mpozamarira zirasabirwa umuryango wa Joseph Simiyu, Judith Simiyu, Daniel Waithugi Nga’nga, Jacktone Ouma Ochilo ndetse n’umwana w’imyaka 13 Yassin Moyo. Bose bishwe na polisi.
Iyi miryango irasaba ko hatangwa indishyi irenga gato miliyoni 4.4Frw ($4600).
Gushyiraho amasaha ntarengwa ni bumwe mu buryo bwagiye bwifashishwa n’ibihugu bitandukanye mu kwirinda ko Covid-19 yakomeza gukwirakwira, gusa muri Kenya ubwo Polisi yagendaga igenzura uko byubahirizwa, hari aho yahutazaga abaturage ndetse bamwe bakabigwamo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!