00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya: Umutekano watangiye gukazwa hikangwa imvururu nyuma y’icyemezo cy’Urukiko

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 September 2022 saa 02:20
Yasuwe :

Leta ya Kenya yatangiye kohereza abashinzwe umutekano n’ibikoresho hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo kwitegura ko hashobora kubaho ibikorwa byo kwishima kuri bamwe cyangwa kwigaragambya ku bandi mu gihe urukiko ruzaba rutangaje ibyavuye mu isuzuma ku busabe bwamagana ibyavuye mu matora ya Perezida.

Amatora ya Perezida yabaye ku wa 9 Kanama 2022 yasize Komisiyo y’Amatora itangaje ko William Ruto wari Visi Perezida ari we watsinze.

Raila Odinga, umukandida wari uhanganye na William Ruto yanze kwemera ko yatsinzwe atanga ikirego mu Rukiko rw’Ikirenga avuga ko amatora yabayemo inenge.

Nyuma y’uko urukiko rwakiriye ikirego cya Odinga hamwe rukacyigaho, biteganyijwe ko umwanzuro warwo uzatangazwa ku wa Mbere tariki 5 Nzeri.

Umuyobozi wungirije wa Polisi, Edward Mbugua yasabye abayobozi ku rwego rw’uturere gushyira abapolisi mu duce tuzwi ko dukunda kuberamo ubugizi bwa nabi.

Ati “Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya ruzatangaza ibyavuye mu busabe bwamagana ibyavuye mu matora ya Perezida ku wa Mbere tariki ya 5 Nzeri. Bitewe n’icyemezo kizafatwa, twiteze ko abantu bashobora kubyakira mu buryo butandukanye. Hashobora kubaho imvururu, kwangiza imitungo, kwigaragambya cyangwa kwishima. Mugomba kwitegura uko muzahangana n’ibizaba nyuma y’icyemezo cy’urukiko.”

Aya mabwiriza ya Mbugua aje nyuma y’aho Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibujije abakozi bayo gutemberera mu Mujyi wa Kisumu.

Ni Umujyi wari wavuzweho ko ufite ibyago byinshi byo kuberamo imvururu na mbere y’uko amatora yo ku wa 9 Kanama aba.

Iti “Imyigaragambyo ishingiye ku matora ikunda kuba nyuma yayo imihanda igahungwa bigatuma habaho umubyigano w’ibinyabiziga. Iyo myigaragambyo shobora kuba mibi bigasaba ko polisi itabara. Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika iraburira abakozi bayo ngo bareke gutemberera muri Kisumu. Baributswa gukomeza kuba maso.”

Guverinoma ya Kenya yatangiye kohereza abashinzwe umutekano ahantu bikekwa ko hashobora kubera imyigaragambyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .