Uyu musore uzwi nka Chepkulei yari asanzwe ari umucuruzi. Yashinze sitasiyo ya polisi mu gace atuyemo hafi y’ishyamba rya Cengalo ku muhanda wa Lessos-Kapsabet.
Iyi sitasiyo ya polisi yari imeze neza nk’izikoreshwa na Polisi ya Kenya kuko hari hariho ibirango bya polisi ndetse hari aho bafungira abanyabyaha.
Abaturage bo muri aka gace bavuga ko abanyabyaha bafungirwagamo ari abatemaga ibiti bivuye mu ishyamba rya Cengalo mu buryo butemewe n’amategeko.
Abaturage ntabwo bigeze bamenya ko iyi sitasiyo ya polisi ari itemewe n’amategeko, bavuga ko batunguwe bikomeye no gusanga ari impimbano.
Ubuyobozi bw’ako gace na bwo ntabwo bwigeze bubimenya kugeza ubwo abayobozi bo mu nzego z’ibanze bayibonyemo ibimenyetso by’uburiganya, maze bahita batangira iperereza.
NTV Kenya yanditse ko ku wa 8 Werurwe 2025 abapolisi bo kuri sitasiyo ya Kamuyu bahise bakora dosiye y’uyu musore.
Kugeza ubu, inzego z’umutekano ntiziramenya impamvu nyamukuru yatumye Leitich ashinga iyi sitasiyo itemewe. Polisi yijeje abaturage ko iperereza rikomeje kandi ko hagomba gufatwa icyemezo gikwiye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!