Amakuru dukesha Nation avuga ko urupfu rw’uyu musore rwamenyekanye ubwo imodoka itazwi yacaga muri aka gace ka Kipenyo igata mu muhanda isanduku ikozwe mu cyuma.
Inzego z’umutekano zahise zihagera zisanga iyi sanduku irimo umurambo watangiye no kwangirika. Isuzuma ryakozwe niryo ryerekanye ko uyu murambo ari uwa Edwin Chiloba.
Chiloba yamamaye cyane mu mihanda yo mu gace ka Eldoret nyuma y’uko yakundaga kugaragara yambaye imyenda y’abagore,ndetse akanifotoza amafoto akayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.
Chiloba yitabye Imana nyuma y’uko mu mezi ane ashize n’ubundi yari yatezwe n’abagizi ba nabi ariko akabasha kurokoka.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!