Polisi yavuze ko uyu mugore witwa Monica Wamaitha Gitau, yari yambaye impuzankano ya polisi mu kiganiro kuri uyu wa Gatatu mu gitondo.
Polisi ikimubona yahise yirukankira aho iyo televiziyo yitwa Inooro TV ikorera nyuma yo gushidikanya ku kuba ari umupolisi.
Ibinyujije kuri Twitter, Polisi yagize iti “Arimo gufasha iperereza ku byaha byo kwiyitirira umupolisi”.
Yakomeje ivuga uyu mugore ari umukandida ku mwanya w’umudepite uhagarariye abagore muri Nairobi mu matora yo muri Kanama 2022.
Mu 2013 uwitwa Joshua Waiganjo, yahanishijwe gufungwa imyaka itanu nyuma yo kwiyita umupolisi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!