Inyandiko yasanganywe zigaragaza ko yitwa James Kipira. Abatangabuhamya bavuze ko yari yitwaje icupa ririmo lisansi, abanza kuvugana n’abarinzi bo ku rukiko basa n’abatongana.
Uyu mugabo ngo yahise yisuka lisansi mu ijosi afata ikibiriti aritwika, ariko bibanza kwanga ageze aho ayimena ku kibuno atangira gushya.
Abashinzwe umutekano ngo bumvise lisansi inuka brahurura basanga umugabo ari kugurumana, atangiye gushaka uko yakwitabara akuramo imyenda ariko yari yamaze gufatwa n’umuriro.
Uko yizengurutsaga yaguye ahagana hanze y’amarembo y’urukiko abarinzi bajyana kizimyamoto bajya kumuzimya.
Inyandiko yasanganywe zigaragaza ko yaguze imodoka i Mombasa idafite ubwishingizi, mu gihe yashakaga kuyigeza i Nairobi ikora impanuka kandi abo bari bayiguze bari baragiranye amasezerano ko batazishingira impanuka imodoka yakora.
Imodoka yari yarayishyuye ibihumbi 300 by’Amashilingi ya Kenya, ayisubijeyo ngo bayisane bamusaba kubanza kwishyura ikiguzi cyose, ni ukuvuga miliyoni 1,3 Ksh, bituma agana inkiko kuva mu 2023 kugeza ubu.
Uyu mugabo yabwiye abapolisi n’abaganga ko yetewe umujinya n’inzira ndende zikoreshwa mu nkiko kandi ngo nta cyizere afite cyo guhabwa ubutabera muri uru rubanza.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!