Itangazo ryasohowe n’urwego rw’ubugenzacyaha bwa Kenya (DCI), rivuga ko mu ijoro ryo ku wa 22 Mutarama 2025 ari bwo polisi ya Kenya yari ku burinzi mu gace ka Haruma mu mujyi wa Nairobi yafashe John Kiama, bamusatse bamusangana ibice by’umubiri w’umuntu mu gikapu yari ahetse.
Iri tangazo risobanura ko John Kiama w’imyaka 29 yasatswe kuko abapolisi bakimubona bahise bamukeka ko atwaye ibintu binyuranye n’amategeko mu gikapu cye.
Bakubiswe n’inkuba ubwo bafunguraga igikapu bagasanga kirimo ibice by’umubiri w’umuntu, bahita bamujyana mu iperereza asubiza adategwa ko ibyo bice ari by’umugore we witwa Joy Fridah Munani wari ufite imyaka 19 y’amavuko.
Ubwo bajyaga mu rugo rwe bahasanze icyuma, imyenda yuzuyeho amaraso n’ibindi bice by’umurambo munsi y’igitanda cye.
Kugeza ubu John Kiama ari mu maboko ya polisi ndetse uru rwego rwongeyeho ko uyu mugabo azaregwa icyaha cy’ubwicanyi ubwo azaba agejejwe mu rukiko mu minsi iri mbere.
Kenya isanzwe ifite ikigero kiri hejuru cyane cy’abagore bicwa n’abagabo babo, ndetse hagati ya Kanama na Ukwakira mu 2024 abagore bishwe bageze kuri 97.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!