00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya: Umugabo wiyemereye ko yishe abana icumi yishwe n’abaturage

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 15 Ukwakira 2021 saa 12:57
Yasuwe :
0 0

Umugabo wo muri Kenya wari uherutse gufungwa nyuma yo kwiyemerera ko mu myaka itanu ishize yishe abana icumi, yishwe n’abaturage.

Masten Wanjala yiciwe mu mujyi wa Bungoma mu Burengerazuba bwa Kenya, nyuma y’iminsi ibiri atorotse gereza.

Akigera muri uwo mujyi, yafashwe n’abaturage baramukubita kugeza apfuye, nkuko Polisi yabitangaje.

Uyu mugabo yemeye ko yishe abana bagera ku icumi nyuma yo kubaha ibiyobyabwenge, ndetse ngo hari abo yagiye anywa amaraso yabo nk’uko BBC yabitangaje.

Bivugwa ko uwo mugabo yatorotse gereza akajya iwabo aho avuka ariko ababyeyi bakamwanga, abaturanyi bamubonye baramukubita kugeza apfuye.

Polisi yatangaje ko bataramenya amakuru nyayo y’uburyo uwo mugabo yabashije gutoroka gereza mu mujyi wa Nairobi, akagera iwabo Bungoma nta wuramurabukwa.

Wanjala yavuze ko kugira ngo abone uko yica abo bana, yabashukaga ko ari umutoza w’umupira w’amaguru.

Iyo babaga bamugannye yarabashimutaga, hakaba n’abo asaba amafaranga kugira ngo abana babo barekurwe.

Ubwo yatabwaga muri yombi muri Nyakanga uyu mwaka, yagiye kwerekana aho imirambo y’abo bana yagiye ayishyingura.

Masten Wanjala yishwe n'abaturage nyuma y'iminsi ibiri atorotse gereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .