00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya: Umudepite yasabye ko manda za Perezida zivaho

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 9 Ugushyingo 2022 saa 02:17
Yasuwe :

Abanyepolitiki bo mu Ihuriro ry’amashyaka UDA [United Democratic Alliance] n’abiyunze naryo barakajwe bikomeye n’ubusabe bw’Umudepite wifuza ko mu Itegeko Nshinga rya Kenya havamo umubare ntarengwa wa manda za Perezida.

Ni igitekerezo cyazamuwe na Depite Salah Yakub ariko abayobozi bakuru bo muri UDA bavuga ko ari ibitekerezo bye bwite bidafite aho bihuriye n’icyemezo cy’ubuyobozi bw’ihuriro.

Depite Yakub yavuze ko abadepite bagenzi be bo muri UDA, barimo gukora ku kuba bavugurura Itegeko Nshinga rya Kenya kugira ngo bakuremo manda Perezida wa Kenya yemerewe kutarenza ndetse no ko gukuraho imyaka 75 ntarengwa ku wiyamamariza kuyobora Kenya.

Icyo cyifuzo kiramutse gihawe umugisha Itegeko Nshinga rya Kenya rikavugururwa, Perezida Dr Ruto yakwiyamamaza inshuro ashaka, bitandukanye na manda ebyiri atagomba kurenza.

Ku rundi ruhande ariko, abakurikiranira hafi politiki bavuga ko icyo ari icyifuzo byasaba ko hakorwa amatora ya referandumu aho kugira ngo bikorwe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko.

Perezida Dr William Ruto w’imyaka 55 ntabwo yari yagaragaza ko ashaka kuzayobora Kenya nyuma ya manda ebyiri yemererwa n’itegeko.

Umuyobozi wa UDA, Johnson Muthama avuga ko ari igitekerezo bwite cy’umuntu kidakwiye gufatwa nk’icyemezo cy’ishyaka cyane ko gihabanye na Demokarasi.

Ati “Iki ni igitekerezo bwite cy’umudepite ntabwo gishobora kubakirwaho, nta n’ubwo gikwiye gusobanura uruhande rw’ishyaka. Ukuru kw’ishyaka ni uko dushyigikiye demokarasi ari nayo Abanya-Kenya bifuza.”

Dr William Samoei Ruto yatowe nka Perezida wa Kenya mu matora yabaye ku wa 9 Kanama 2022, aho yahigitse Raila Odinga.

Umudepite yasabye ko manda za Perezida muri Kenya zikurwaho, umuntu akiyamaamza inshuro ashaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .