Meta yagerageje uburyo bwose ngo ikirego giteshwe agaciro ivuga ko inkiko zo muri Kenya zidafite ububasha bwo kuburanisha ikirego kijyanye n’ibikorwa byayo. Icyakora, umucamanza mu rukiko rw’umurimo yabiteye utwatsi kuri uyu wa Mbere.
Ni urubanza uwahoze ahagarariye Facebook muri Kenya, Daniel Motaung, ayiregamo gukoresha nabi abakozi bayo.
Motaung yavuze ko ubwo yakoreraga Facebook hari amakuru ateye ubwoba yatambukaga nko gufata abantu ku ngufu, iyicarubozo no guca abantu imitwe byashoboraga gutera uburwayi bwo mu mutwe inshuti ze.
Yavuze ko Meta itigeze itanga ubufasha mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe ku bakozi bayo, kubakoresha amasaha y’umurengera ndetse no kubahemba umushahara w’intica ntikize.
Nyuma y’icyemezo cy’umucamanza cy’uko Meta ishobora kuregwa muri Kenya, icyiciro gikurikiyeho muri uru rubanza giteganyijwe kuwa 8 Werurwe 2023.
Meta ikomeje kujyanwa mu nkiko aho hari abanya-Ethiopie babiri bayishinja gukwirakwiza no gutiza umurindi imvugo z’urwango binyuze kuri Facebook mu gihe cy’intambara ya Tigray.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!