Ibi Ruto yabigarutseho ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza byabereye mu Mujyi wa Meru.
Ruto yabwiye aba ari aho ko mu 2017 ubwo Urukiko rw’Ikirenga rwatangazaga ko amatora y’Umukuru w’Igihugu agomba gusubirwamo, Uhuru Kenyatta yari yacitse intege ku buryo atashakaga kongera guhatana.
Yakomeje avuga ko uyu mwanzuro wa Kenyatta wari gutuma Raila Odinga yegukana ubutegetsi.
Ati “Hari abantu bari guhanahana amajwi mvuga ko ari njye wahatiye Uhuru kongera kwiyamamaza, mureke mbabwire ntabwo bazi uko twatumye Uhuru Kenyatta aba Perezida. Nitwe twakoze cyane kugira ngo dutsinde.”
Ruto aherutse gutangaza ko ubwo Perezida Kenyatta yangaga kongera kwiyamamaza yabuze icyo akora ku buryo yumvise yanamukubita urushyi.
Ati “Naramurebye ndamubwira nti ‘wowe!’ n’uko gusa narimufitiye icyubahiro ubundi nari kumukubita urushyi. Ni gute twashoboraga kuva mu bintu twatangiye.”
William Ruto na Perezida Kenyatta bamaze igihe badacana uwaka, biturutse ahanini ku kuba Ruto ashinja uyu mugabo kuba yaranze kumushyigikira mu rugendo rwo kwiyamamariza kuba Perezida ahubwo agashyigikira Raila Odinga batacanaga uwaka.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!