00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya: Uwari Visi Perezida yahishuye ko Ruto yamuhonze miliyari 2 z’Amashilingi ngo yegure ku neza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 February 2025 saa 07:22
Yasuwe :

Rigathi Gachagua uheruka kweguzwa ku mwanya wa Visi Perezida wa Kenya yatangaje ko Perezida w’iki gihugu, William Ruto yabanje kumuhonga miliyari 2 z’Amashilingi ya Kenya ngo yegure ku neza, azajye ahabwa umushahara, arindwe kandi azabashe kwiyamamaza mu bihe biri imbere, akabyanga.

Gachaguwa yegujwe mu Ukwakira 2024 ashinjwa ibyaha birimo ruswa, ivangura n’amacakubiri, gutesha agaciro ubutegetsi, iyezandonke, gutera ubwoba abacamanza n’ibindi.

Uyu mugabo utarigeze yemera ibyo yarezwe yavuze ko hari abadepite bakomoka mu gace kamwe na we bagiye bamusaba kwegura ku bushake kugira ngo azabashe kwiyamamaza mu matora ateganyijwe mu 2027.

Gachagua yabwiye NTV Kenya ko Perezida Ruto yashatse kumuha ruswa ngo yegure ku neza arabyanga kuko yashakaga kugaragaza ukuri.

Ati “Si ngombwa ko mba mfite umwanya w’ubuyobozi hano muri Kenya, n’iyo nemera ibyo Perezida [Ruto] yari ari kumbwira ngo negure, kuko yari ari kumbwira ngo negure ampe miliyari 2 z’Amashilingi ya Kenya ugende uruhuke, ukore gahunda zawe, ubeho ufite umutekano, ube ufite umushahara iby’ubutegetsi uziyamamaze ubutaha ariko nkibaza nti umuntu uri kugucira urwobo yaguha ibikubeshaho?”

Gachagua yavuze ko yari yamaze kubona ko Perezida ari kumushakira ikibi ari na yo mpamvu nta gitekerezo yari kumusaba.

Ati “Iyo ubonye umuntu uri kukugambanira, inzira akubwiye ngo unyuremo ntuyinyuramo ahubwo unyura mu yindi.”

Yanakomoje ku badepite bo mu gace akomokamo bagiye kumwinginga ngo yegure yitegura kuziyamamaza arababwira ngo “si ngomba ngo mbe ndi umuyobozi, si ngombwa ngo niyamamaze, icyo nshaka ni ugushyira ukuri ahabona, kuko si ihame ko mba umuyobozi wa Kenya, hari abandi bantu benshi bashoboye kuyobora.”

Yavuze ko kuba afite ikirego mu rukiko bitamubuza kwiyamamaza mu gihe yaba abishatse kuko na Perezida Ruto na Uhuru Kenyatta bagiye biyamamaza bafite ibirego muri ICC.

Ati “Amategeko ya Kenya arasobanutse, avuga ko nubwo waba ufite urubanza mu rukiko bidakuraho uburenganzira bwawe bwo kwiyamamaza. Ninshaka kwiyamamaza nzabikora, ariko ubwo bitaranzamo aka kanya, icy’ibanze ni ibyo twebwe abanya-Kenya turi gutegura ngo tuzatore abayobozi beza.”

Rigathi Gachagua yavuze ko Perezida Ruto yashatse kumuhonga amafaranga ngo yegure ku neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .