Leta ya Somalia ishinja Ethiopia gushaka kuyitwarira ubutaka, binyuze mu masezerano yagiranye n’ubuyobozi wa Somaliland ishaka ubwigenge.
Mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yabaye muri Nzeri 2024, Somalia yamaganye iyi myitwarire ya Ethiopia, igaragaza ko izarwanira ubusugire bwayo.
Ku rundi ruhande, Leta ya Ethiopia na yo ishinja Somalia kugambirira guhungabanya umutekano wayo, binyuze mu masezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare yagiranye na Misiri.
Perezida Ruto watorewe kuyobora umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) kuri uyu wa 30 Ugushyingo, yagaragaje ko umutekano wa Somalia ari ingenzi ku karere, kuko urema amahirwe yo kwagura ubucuruzi n’ishoramari.
Yagize ati “Umutekano wa Somalia utanga umusanzu ukomeye ku mutekano w’akarere kacu, bigatuma umwanya w’abashoramari n’abacuruzi na ba rwiyemezamirimo waguka.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yagaragaje ko uyu mutekano wagerwaho mu gihe Somalia yaba ibanye neza na Ethiopia, igihugu gifite ijambo rikomeye muri Afurika kuko ni cyo kirimo icyicaro cy’umuryango wa Afurika Ubunze Ubumwe.
Perezida wa Somalia, Hassan Sheikh Muhamud, yahuriye na Ruto na Museveni i Arusha muri Tanzania, ubwo bari bagiye kwitabira inama y’abakuru b’ibihugu bo muri EAC. Ibiro ntaramakuru Reuters byasobanuye ko uku guhura kwari muri gahunda yo guhuza Somalia na Ethiopia.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!