Kenya na Somalia byasabwe gucoca amakimbirane bifitanye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Ukuboza 2020 saa 08:25
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, yasabye abayobozi ba Kenya na Somalia kwicara bagashakira hamwe umuti w’ubwumvikane buke bumaze iminsi hagati y’ibihugu byombi.

Leta ya Somalia imaze iminsi idacana uwaka n’iya Kenya, kuko ishinja iki gihugu kwivanga muri Politike yayo. Byatumye mu minsi mike ishize Somalia itangaza ko yacanye umubano n’iki gihugu.

Kuri iki Cyumweru ubwo yari mu Nteko Rusange idasanzwe ya 38 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma za Afurika y’Iburasirazuba bahuriye mu muryango IGAD, Moussa Faki Mahamat, yavuze ko uyu mwuka mubi uri hagati ya Kenya na Somalia ushobora kuba intandaro y’umutekano muke mu karere, asaba abayobozi b’ibi bihugu gukemura ibibazo bihari.

Yagize ati “Bigomba kuzirikanwa ko Kenya ifite ingabo mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Somalia, ndetse ikaba icumbikiye umubare munini w’impunzi z’Abanya-Somalia, nemera ko umubano w’igihe kirekire n’isano iri hagati y’ibihugu byombi bishobora kunesha ibibazo bihari kuri ubu.”

Yakomeje avuga ko umwuka mubi uri hagati y’ibi bihugu byombi uhangayikishije Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Ati “Aya makimbirane ari hagati ya Kenya na Somalia, ibihugu bibiri by’ibituranyi yatumye habaho gucana umubano ni ikibazo gikomeye kuri AU, niyo mpamvu nashakaga guhamagarira impande zombi gutangiza ibiganiro bigamije kurebera hamwe uko umubano wasubukurwa.”

Somalia ishinja Kenya kuba ishaka kugumura Leta ya Jubaland kugira ngo yange gahunda y’amatora yumvikanyeho na Guverinoma ya Somalia mu Ukwakira. Iyi gahunda yagenaga ko igihe cy’amatora gikomeza gushyirwa mu Ukuboza.

Ibi byatumye mu kwezi gushize iki gihugu gifata umwanzuro wo kwirukana Ambasaderi wa Kenya ndetse nacyo gihita gihamagaza uwari ugihagarariye muri Kenya, ndetse mu minsi ishize Guverinoma ya Somalia iherutse kugaragaza icyifuzo cyo kwirukana ku butaka bwayo abasirikare ba Kenya bari muri iki gihugu mu butumwa bw’amahoro.

Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat yasabye Kenya na Somalia gushakira hamwe umuti w'ibibazo bifitanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .