00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya mu mugambi wo guhagarika ibiciruzwa biva mu mahanga bisa n’ibikorerwa mu gihugu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Ugushyingo 2022 saa 06:14
Yasuwe :

Guverinoma ya Kenya yatangaje ko ifite gahunda yo guhagarika gutumiza mu mahanga ibicuruzwa bisanzwe bikorerwa imbere mu gihugu cyane cyane ibyuma bikoreshwa mu bwubatsi.

Iki cyemezo cyatangajwe na Perezida wa Kenya, William Ruto kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ugushyingo 2022.

Yavuze ko Kenya igeze kure itegura umushinga w’itegeko ugamije gukumira iyinjizwa ry’ibicuruzwa n’ubundi bisanzwe bikorerwa mu gihugu.

Perezida Ruto yavuze ko iri tegeko rigamije kurinda inganda z’imbere mu gihugu zahuraga n’ihangana rikabije riterwa n’ibicuruzwa biva mu mahanga.

Ku ikubitiro mu nganda zizarindwa n’iri tegeko harimo izikora ibyuma byifashishwa mu bwubatsi no gukora ibindi bintu bitandukanye.

Perezida Ruto yavuze ko mu myaka itanu ishize inganda zirenga 15 zakoraga ibyuma muri Kenya zafunze imiryango kubera ihangana zatezwaga n’ibyuma biva mu mahanga.

Ati “Mu myaka itanu ishize inganda 16 zakoraga ibyuma zafunze imiryango kubera ihangana rikomeye ryatewe kubera abantu bamwe bakora mu izina ry’inganda z’amahanga.”

Perezida Ruto yavuze ko Kenya ifite gahunda y’uko bizagera mu 2030 umusaruro w’inganda zo muri iki gihugu ufite uruhare rwa 30% mu musaruro mbumbe w’Igihugu (GDP) ruvuye kuri 7% ruriho uyu munsi.

Iyi gahunda Kenya ifite mu rurimi rw’Icyongereza izwi nka ‘Protectionism’ yifashishwa cyane igihe ibihugu bishaka kuzamura inganda z’imbere mu gihugu binyuze mu kuzirinda ihangana ry’ibicuruzwa bisa nk’ibyo zikora biva mu mahanga. Iki gihe ibicuruzwa biva mu mahanga bishobora gushyirirwaho imisoro ihanitse cyangwa bigakumirwa burundu.

Perezida wa Kenya, William Ruto yavuze ko iki gihugu gifite umugambi wo guhagarika gutumiza mu mahanga ibicuruzwa bikorerwa mu gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .