Abaganga bo muri Kenya n’abakozi bo muri laboratwari bamaze iminsi mu myigaragambyo, aho basaba leta kubaha ibikoresho byizewe bibafasha kwirinda COVID-19 no kongera ingano y’amafaranga bahabwa kubera akazi kabo gashobora kubashyira mu kaga.
Mu rwego rwo gukemura iki kibazo ku wa 1 Mutarama 2021, Minisitiri w’Ubuzima, Mutahi Kagwe, yagiranye ibiganiro n’Ihuriro ry’Abaganga muri Kenya nubwo bitagenze neza kugeza aho biba ngombwa ko hitabazwa Perezida Kenyatta.
Umwe mu bitabiriye iyi nama yabereye ku cyicaro cya Minisiteri y’Ubuzima kizwi nka ‘Afya House’ yabwiye The Nation ko bamaze isaha baganira na Minisitiri Mutahi Kagwe ariko bananiwe kumvikana ku mwanzuro.
Muri ibi biganiro ngo abaganga bagaragazaga ingingo 17 zikwiye kwitabwaho bakabona gusubira mu kazi, zirimo kubaha ibikoresho byo kwirinda COVID-19, guhabwa ubwishingizi bushobora kubagoboka n’imiryango yabo igihe bagiriye impanuka mu kazi no kuvugurura amasezerano y’akazi.
Nyuma yo kunanirwa kumvikana na Minisitiri Mutahi, bamwe mu baganga batangiye kwikubura barasohoka, abonye ko bimukomeranye Mutahi yahamagaye Perezida Kenyatta amusaba ubufasha.
Mu buryo bw’igitaraganya abashinzwe ikoranabuhanga mu Biro bya Perezida ya Kenya bahise bategura ibyuma, Perezida Kenyatta yifashishije Zoom asaba aba baganga bari basohotse kwinjira bakaganira.
Umwe mu bitabiriye iyi nama avuga uko byagenze yagize ati “Twari twananiwe kugera ku mwanzuro dusohoka mu nama, igihe twongeraga guhamagarwa, twinjiye twashyizwe ku buryo bw’ikoranabuhanga dutangira kuganira na Perezida Kenyatta adusezeranya gukemura ibibazo byacu.”
Perezida Kenyatta ngo yemereye aba baganga kuzamura amafaranga bahabwa kubera imiterere y’akazi kabo ibashyira mu byago, abasezeranya ko ibindi byifuzo byabo bizagenda bikemurwa gake gake bikazagera muri Gashyantare byarangiye.
Nyuma y’iki cyemezo abaganga bamwemereye ko bagiye gusubira mu kazi. Nubwo abaganga bemeye gusubira mu kazi ku bakozi bo muri laboratwari bo ntibarabyemera ngo kuko nta biganiro birabaho bigamije gukemura ibibazo byabo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!