00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya iri mu rungabangabo ku bicuruzwa bituruka mu Bwongereza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 September 2022 saa 07:58
Yasuwe :

Kenya yabuze ayo icira n’ayo imira nyuma y’uko u Bwongereza buyisabye ko ibicuruzwa bwohereza muri iki gihugu bidashyirwa muri gahunda nshya y’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yo kuzamura umusoro ku bicuruzwa bidakorerwa muri uyu muryango.

Ni gahunda yatangiye kubahirizwa kuwa 1 Nyakanga uyu mwaka. Umunyamabanga Uhoraho Ushinzwe Ubucuruzi muri Kenya, Johnson Weru, yavuze ko u Bwongereza bwasabye Kenya kubahiriza amasezerano y’ubufatanye mu by’ubucuruzi (EPA) yasinywe hagati y’ibihugu byombi.

Ubu busabe Kenya ibwemeye bwahita bunatangwa ku bindi bihugu. Kuwa 5 Gicurasi 2022, nibwo ibihugu bigize EAC byemeje umusoro ku bicuruzwa bituruka hanze y’umuryango biwinjiramo bisoreshwa kugeza kuri 35% guhera tariki 1 Nyakanga.

Uyu musoro washyizweho ku bicuruzwa bitumizwa byaramaze gukorwa mu rwego rwo kuzamura inganda z’imbere mu bihugu n’umusaruro wazo.

Weru yasobanuye ko u Bwongereza bushaka ko uyu musoro wa EAC udakoreshwa ku bicuruzwa byabwo kuko washyizweho nyuma yo gusinyana amasezerano ya EPA. Iyi akaba ari imbogamizi ikomeye cyane ku kubahiriza ibyemejwe na EAC.

Umusoro washyizweho na EAC uragira ingaruka ku bicuruzwa birimo amabati n’ibyuma, amavuta yo guteka, ibikoresho bikozwe mu mbaho, ibikozwe mu mpu ndetse n’indabo. Hari kandi imbuto, ubunyobwa, isukari, ikawa, icyayi, imitako n’amarangi.

Ibi bisobanuye ko kuva kuwa 1 Nyakanga, ibicuruzwa byinjira mu Burundi, Kenya, u Rwanda, Sudan y’Epfo, Uganda na Tanzania, biturutse mu bindi bihugu bitari muri EAC bisoreshwa cyane.

Kenya yasinye amasezerano ya EPA n’u Bwongereza mu Ukuboza 2020, inteko ishinga amategeko y’u Bwongereza iyemeza kuwa 5 Werurwe 2021, naho iya Kenya iyemeza kuwa 9 Werurwe 2021.

Kenya yagonzwe n'amasezerano y'ubucuruzi ifitanye n'u Bwongereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .