Ku wa 23 Gicurasi 2017 nibwo Perezida Kenyatta yashyize ibuye ry’ifatizo ahagombaga kubakwa uyu muturirwa wiswe ‘The Pinnacle’, wagombaga kuzura mu 2019, ugizwe na hoteli y’inyeri eshanu n’ibice byo guhahiramo no kwidagaduriramo.
Iyi nyubako kandi yagombaga kuba igizwe n’amagorofa 42 yo guturamo nandi 20 y’ibiro, ku magorofa abiri yo hejuru hakaba umwanya wisanzuye abantu bashobora guhagaraho bakirebera ibyiza nyaburanga bitatse iki gihugu.
Ubwo yatangizaga imirimo yo kuyubaka, Perezida Kenyatta yavuze ko iyo nyubako zaba ari igitangaza muri Afurika n’ikimenyetso cy’ubufatanye.
Ati “Iki kirango cy’ahazaza kizaba ikimenyetso gikomeye cy’ubufatanye ndetse n’intambwe ikomeye mu bijyanye n’ubwubatsi muri Afurika.”
Iyi nzu yagombaga kubakwa n’ikigo Jubavu Village gifatanyije n’abashoramari b’i Dubai, White Lotus Group. Gusa uyu munsi iyo ugeze ahagombaga kubakwa iyi nzu yagombaga kuzura itwaye asaga miliyari 20 z’amashillingi ya Kenya, usanganirwa n’ibigunda n’icyobo kirekire cyacukuwe ubwo iyi nzu yatangiraga kubakwa.
Mu kubaka hagaragayemo inzitizi zirimo kubura amafaranga, n’ubushyamirane n’abashoramari bafite ibibanza byegeranye n’ahagombaga kubakwa iyo nzu.
Ubwo yari itangiye kubakwa, umushoramari wo muri Uganda ufite ikibanza aha hafi, James Mugoya, yatanze ikirego mu rukiko avuga ko banyiri The Pinnacle barimo kumwangiriza ubutaka kubera ibikoresho ndetse n’imyanda bacishamo.
Hagendewe ku cyemezo cy’urukiko cyo muri Mutarama 2017 kibuza abakora ubwubatsi gukoresha ubutaka bw’abandi baturanye, urukiko rwavuze ko abubatsi ba The Pinnacle barenze ku mabwiriza. Imirimo yo kubaka iyi nzu yahise ihagaragara.
Kubera uburyo abayubakaga bahasize hameze, ikigo gishinzwe imyubakire muri Kenya, NCA giherutse gutangariza The Nation ko cyategetse ba nyiri umushinga gusiba iki cyobo, no kuba bavomye amazi yose arimo mu gihe gito gishoboka.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!