Kenya: Inkunga yari igenewe guhangana na Coronavirus yaburiwe irengero

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 5 Nzeri 2020 saa 05:17
Yasuwe :
0 0

Abanyakenya benshi baguye mu kantu nyuma y’uko inteko ishinga amategeko y’icyo gihugu itangaje ko hari imizigo yarimo ibikoresho byagenewe guhangana n’icyorezo cya Coronavirus byaburiwe irengero, kandi igihugu kidafite ibihagije.

Ibikoresho byabuze ni ibyo Kenya yari yagenewe n’umuherwe w’Umushinwa, Jack Ma, wahaye buri gihugu cyo ku mugabane wa Afurika n’ahandi henshi ku Isi inkunga yo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus.

Ibyabuze ni icyiciro cya kabiri Jack Ma yari yoherereje Kenya, dore ko icya mbere cyari gikubiyemo ibikoresho bipima Coronavirus 10 000, udupfukamunwa 100 000 ndetse n’imyambaro 1000 yambarwa n’abaganga ndetse n’ingofero zabo byahageze amahoro ku wa 24 Werurwe uyu mwaka.

Nyuma yaho, muri Mata na Gicurasi, Jack Ma yohereje icyiciro cya kabiri cy’ibikoresho, iki cyiciro cyagombaga gutangwa mu byiciro bibiri na cyo.

Igice cya mbere na cyo cyahageze amahoro, ndetse ibikoresho byose byari byatanzwe biraboneka.

Ikibazo cyavutse ubwo Umunyamabanga Ushinzwe Ubwikorezi aho muri Kenya, Chris Obure, yageraga ku kibuga cy’indege cya JKIA, aherekejwe n’itsinda rigiye kuzana iyo mfashanyo, ariko bagasanga mu mapaki 697 bagombaga kuzana haburamo 21 yose.

Ibi ngo bahise babimenyesha Minisiteri y’Ubuzima aho muri Kenya, ari nayo yari ishinzwe kwakira ibyo bikoresho no kubibyaza umusaruro mu guhangana na Coronavirus.

Obure n’itsinda ayoboye ngo baketse ko ibikoresho byoherejwe muri Kenya bitahageze, bashinja ikigo cya Ethiopia gikora ingendo zo mu kirere, Ethiopian Airways kuba itabihagejeje.

Ubusanzwe ibi bikoresho byazanwaga na Ethiopian Airways bigashyirwa Addis Ababa mu murwa mukuru w’icyo gihugu, mbere y’uko bikomereza mu cyerekezo byagenewe.

Obure rero avuga ko ibi bikoresho bitageze muri Kenya, ahubwo byaburiye mu nzira, n’ubwo yavuze ko bazakomeza kubishakisha ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima ndetse n’iy’Ububanyi n’Amahanga aho muri Kenya.

Yagize ati “Tuzakomeza gukurikirana iki kibazo kugira ngo biriya bikoresho bizagarurwe muri Kenya. Gusa biracyagoranye kumenya niba imizigo yaraburiye muri Ethiopia cyangwa hano [muri Kenya]”.

N’ubwo iki cyorezo kiri kugabanya ubukana aho muri Kenya, abagera kuri 589 bamaze guhitanwa nacyo mu gihe abarenga 34 884 bamaze kucyandura.

Ethiopian Airways ni yo yagejeje inkunga yatanzwe na Jack Ma mu bihugu yari igenewe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .