Amashusho yatangajwe na Televiziyo yitwa NTV agaragaza abigaragambya bagenda mu mihanda ya Nairobi abandi bo bicaye baririmba indirimbo zamagana Leta, bamwe bafite ibyapa byamagana gufatwa mu buryo budakurikije amategeko.
Umwe mu bari muri iyo myigaragambyo ni umusenateri muri Kenya witwa Okiya Omtatah utavuga rumwe n’ubutegetsi aho amakuru avuga ko uwo yaje no gutabwa muri yombi na Polisi we n’abandi bantu 10.
Reuters yanditse ko Polisi ya Kenya yakoresheje ibyuka biryana mu maso itatanya abigaragambya, gusa ko nta bikorwa by’urugomo bari batangiye gukora nk’urwo mu mezi make ashize.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri Kenya ivuga ko hari Abanyakenya babarirwa muri mirongo bafashwe mu buryo budakurikije amategako mu mezi make ashize baburirwa irengero, bamwe bazira kutavuga rumwe n’ubutegetsi.
Polisi ya Kenya ntiyasubije itangazamakuru ryayisabaga kugira icyo ivuga ku byo ishinjwa n’abaturage.
Iyi myigaragambyo muri Kenya yongeye kubura nyuma y’amezi make hahosheje indi yaranzwe n’urugomo rukomeye yatangiye muri Kamena uyu mwaka.
Iyo myigaragambyo yatewe n’itegeko rishya ry’umusoro ryari ryemejwe na Perezida William Ruto nyuma aza no kurihagarika ariko imyigaragambyo ikomeza gufata indi ntera bamwe basaba ko ahubwo yegura ku butegetsi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!