00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya: Imyigaragambyo yongeye kubura

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 30 December 2024 saa 11:04
Yasuwe :

Kuri uyu wa mbere ku itariki 30 Ukuboza, abaturage biraye mu mihanda mu Murwa Mukuru wa Kenya, Nairobi, bongera kwigaragambya bashinja Polisi y’icyo gihugu n’inzego z’ubutasi gufata abantu mu buryo butemewe n’amategko bakabashimuta.

Amashusho yatangajwe na Televiziyo yitwa NTV agaragaza abigaragambya bagenda mu mihanda ya Nairobi abandi bo bicaye baririmba indirimbo zamagana Leta, bamwe bafite ibyapa byamagana gufatwa mu buryo budakurikije amategeko.

Umwe mu bari muri iyo myigaragambyo ni umusenateri muri Kenya witwa Okiya Omtatah utavuga rumwe n’ubutegetsi aho amakuru avuga ko uwo yaje no gutabwa muri yombi na Polisi we n’abandi bantu 10.

Reuters yanditse ko Polisi ya Kenya yakoresheje ibyuka biryana mu maso itatanya abigaragambya, gusa ko nta bikorwa by’urugomo bari batangiye gukora nk’urwo mu mezi make ashize.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri Kenya ivuga ko hari Abanyakenya babarirwa muri mirongo bafashwe mu buryo budakurikije amategako mu mezi make ashize baburirwa irengero, bamwe bazira kutavuga rumwe n’ubutegetsi.

Polisi ya Kenya ntiyasubije itangazamakuru ryayisabaga kugira icyo ivuga ku byo ishinjwa n’abaturage.

Iyi myigaragambyo muri Kenya yongeye kubura nyuma y’amezi make hahosheje indi yaranzwe n’urugomo rukomeye yatangiye muri Kamena uyu mwaka.

Iyo myigaragambyo yatewe n’itegeko rishya ry’umusoro ryari ryemejwe na Perezida William Ruto nyuma aza no kurihagarika ariko imyigaragambyo ikomeza gufata indi ntera bamwe basaba ko ahubwo yegura ku butegetsi.

Abaturage ba Kenya bongeye kwigaragambya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .