Hashize iminsi abaganga bo muri Kenya binubira uburyo bafashwe, aho bavuga ko Leta itabagenera ibikoresho bihagije bibafasha kwirinda muri ibi bihe bya COVID-19 kandi ikaba nta bwishingizi yashyizeho bwo kugoboka imiryango ya bamwe muri bo bahitanwa n’iki cyorezo.
Ibi byatumye bamwe mu baganga bo muri iki gihugu bahagarika akazi, ibintu Minisiteri y’Ubuzima yemeza ko ari ubundi buryo bw’imyigaragambyo.
Ubwo yari mu muhango wo gusezera uwahoze ari Minisitiri muri iki gihugu, Joe Nyagah uherutse kwitaba Imana, Minisitiri w’Ubuzima, Mutahi Kagwe yasabye uturere gutangira gutanga amatangazo ahamagarira abantu gupiganira imyanya y’abaganga bari mu myigaragambyo.
Ati “Uturere tugomba gutangira kwinjiza abakora mu nzego z’ubuzima bashya basimbura abari mu myigaragambyo, abakozi bari mu myigaragambyo nibakomeza kwinangira, abaganga bari mu rugo badafite akazi bagomba gushyirwa mu myanya.”
Minisitiri Kagwe yavuze ko mu gihugu hose hari abaganga babarirwa mu 8000 bari mu rugo kubera kubura akazi, yemeza ko bakwiye kwinjira mu myanya y’abari kwigaragambya.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!