Muri aba banyeshuri bataye ishuri harimo abakobwa batewe inda, abagiye gushaka abagabo ndetse n’undi mubare munini w’abagiye mu yindi mirimo irimo uburobyi, ubworozi n’ubuhinzi.
Imibare ya Minisiteri y’Uburezi muri Kenya igaragaza ko kuva icyorezo cya COVID-19 cyagera muri iki gihugu, abakobwa 289 bari hagati y’imyaka 10 na 14 batewe inda, aba bakaza biyongera ku bandi 5 717 bari hagati y’imyaka 15 na 19 nabo bahuye n’iki kibazo.
Uyu mubare w’abana b’abakobwa n’uw’abandi bagiye mu yindi mirimo niwo watumye ubwo amashuri yafungurwaga ku wa 4 Mutarama 2021, ubwitabire bwari hasi.
Umubare w’abanyeshuri basubiye kwiga ugera kuri 70% muri miliyoni 16, mu gihe abasigaye bangana na 30% bo batasubiyeyo.
Guhera ku cyumweru nibwo abanyeshuri bo muri Kenya babarirwa muri miliyoni 16 batangiye gusubira ku mashuri yabo nyuma y’amezi asaga 10 bari bamaze batiga kubera COVID-19.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!