Kenya: Impungenge ku mushinga ushobora kongera umubare w’abayobozi bakuru mu gihugu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Ukwakira 2020 saa 10:09
Yasuwe :
0 0

Muri Kenya hakozwe raporo isaba ko imiyoborere y’iki gihugu ikwiye guhinduka ikareka gushingira cyane kuri perezida ahubwo ikaba imiyoborere ishingiye ku mpande zitandukanye, ndetse n’umubare w’abayobozi bakuru ukiyongera.

Iyi raporo yashyizwe hanze n’itsinda ryashyizweho na Perezida Kenyatta afatanyije n’abatavuga rumwe na we rizwi nka ‘Building Bridges Initiative (BBI)’ ku wa 21 Ukwakira.

Bimwe mu byo iyi raporo itanga nk’ibitekerezo harimo ko umubare w’abayobozi bakuru ukwiye kongerwa, hagashyirwaho Minisitiri w’Intebe n’abamwungirije babiri.

Abandi bayobozi iyi raporo ishaka ko bashyirwaho harimo uhagarariye impande zitavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’umuvunyi mukuru. Iri tsinda risaba ko kandi umubare w’abagize inteko ishinga amategeko wiyongera ukava kuri 416 ukagera kuri 454, aho abadepite bagomba kuva kuri 349 bakagera kuri 360 mu gihe abasenateri bava kuri 67 bakagera kuri 94.

Mu bindi iyi raporo isaba ngo ni uko hashyirwaho komisiyo ishinzwe gukurikirana serivisi z’ubuzima kugira ngo ijye itanga inyunganizi ku ngamba zifatwa na guverinoma ku micungire y’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima.

Aba bayobozi bashya n’abo iyi raporo isabwa ko bakongerwa bose ngo baba bari mu bagize guverinoma ya Kenya.

Ibivugwa n’iyi raporo bihamanya n’ibyatangajwe n’indi raporo yari yakozwe n’uwahoze ari umugenzuzi mukuru w’imari ya leta muri Kenya, Edward Ouko mu 2016.

Ni raporo yagarukaga ku mibereho myiza n’ubukungu muri iki gihugu, yanagaragazaga kandi ko leta ya Kenya itakaza amafaranga menshi ku bakozi ba guverinoma yayo, ibintu biyibereye umutwaro.

Hakurikijwe ko iyi raporo yo mu 2016 yasabaga ko Kenya igabanya abagize guverinoma, abantu benshi basanga muri iki gihe Kenya ihanganye n’ingaruka za Coranvirus hatari hakwiye gusohoka raporo ivuga ibijyanye no kongera abagize guverinoma kuko byasaba abaturage bo muri iki gihugu kwikokora.

Kuva mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2013/2014 kugera mu wa 2015/2016 ingengo y’imari igenda ku bayobozi bakuru muri iki gihugu yiyongereye ku kigero cya 21% iva kuri miliyari 1.011 z’ama-shillig ya Kenya igera kuri 1.461 z’amashiling.

Bimwe mubyo iyi raporo isaba harimo nuko umubare w'abagize Inteko Ishanga Amategeko muri iki gihugu wiyongera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .