Bimwe mu bitaro byagaragaje izi mpungenge ni Kenyatta National Hospital, aho byatangaje ko byagiye byakira umubare munini w’abantu babibaza igiciro cy’impyiko.
Umubare w’abashaka kugurisha impyiko muri Kenya ngo ushobora kuba ufite aho uhuriye n’izamuka ry’ibiciro muri iki gihugu cyane cyane iby’ibiribwa n’ibikomoka kuri peteroli.
Inzego z’ubuzima muri Kenya zibukije aba baturage ko kugurisha ingingo z’umubiri ari icyaha, ko bikorwa gusa igihe abaganga bagaragaje ko ari ngombwa kandi na nyiri ukubikora akaba abifitiye impamvu irenze gushaka amafaranga.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!