Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yatangaje ko ibyo bizafasha Leta kugabanya amafaranga yakoreshwaga hakodeshwa amahoteli n’imodoka zihenze zitwara abakuru b’ibihugu n’abandi banyacyubahiro baba basuye Kenya.
Ni umwanzuro utakiriwe neza n’abaturage by’umwihariko abatavuga rumwe na Leta, nyuma y’iminsi igihugu kiri mu bibazo by’ubukungu byatewe n’ubwiyongere bw’ibiciro ku bicuruzwa by’ibanze.
Ntabwo Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga yigeze ishyira hanze ingengo y’imari izifashishwa muri icyo gikorwa.
Minisiteri kandi yatangaje ko kugira hoteli zihariye za Leta n’imodoka zigezweho, bizafasha mu kwizera umutekano w’abashyitsi bakuru bagenderera icyo gihugu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!