00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya: Igiciro cya kawunga cyagabanyijwe

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 22 July 2022 saa 05:51
Yasuwe :

Amahahiro akomeye muri Kenya yatangiye kugabanya igiciro cya kawunga nyuma y’iminsi Guverinoma yemeye gutanga nkunganire kugira ngo ibiciro bigabanuke.

Nubwo mu maguriro manini igiciro cyagabanyijwe, hashyizweho ingano ntarengwa ya kawunga umuntu yemerewe kugura.

BBC yatangaje ko nta wemerewe kugura imifuka irenze ibiri dore ko mu maduka mato ho ibiciro bitaragabanyuka.

Perezida Uhuru Kenyatta muri iki cyumweru nibwo yatangaje ko ibilo bibiri bya kawunga bizajya bigura amashilingi ijana ($0.84), ni igabanuka rya kimwe cya kabiri ukurikije aho ibiciro byari bigeze.

Guverinoma yaburiye uzahirahira kuzamura ibiciro ko azagezwa imbere y’amategeko, akabiryozwa.

Kenya iherutse gutangaza ko igiye kwerekeza amaso muri Zambia gushaka ibigori byo kuyifasha kugabanya ubuke bwa kawunga, mu gihe ibyo baguraga muri Tanzania na Uganda byoherejwe muri Sudani y’Epfo kuko ariho batanga igiciro kiri hejuru.

Kawunga ni kimwe mu biribwa bya mbere bikundwa n’abanya-Kenya.

Kawunga ni kimwe mu biribwa bikunzwe cyane muri Kenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .