Wachira Waruru umuyobozi mukuru w’iki kigo kibarizwamo Citizen TV,, InooroTV , RamogiTV ndetse na Radio 14, yatangaje ko ku munsi wa Noheli aribwo bamwe mu bagize ubuyobozi ndetse n’Abanyamakuru barogewe mu mafunguro bazaniwe ku cyicaro gikuru cy’iki kigo.
Ati”Mu buryo bwo gupanga imikorere mu minsi y’ibiruhuko,mu kigo twashatse sosiyete yigenga igemurira amafunguro abakoze ku munsi wa Noheli. Ku munsi wa kurikiye Noheli ,nibwo bamwe mu bakozi batangiye kuvuga ko bari kuribwa mu gifu nyuma yo kurya amafunguro yagemuwe, nyuma umwe yitaba Imana.
Yongeraho ko ubu bamwe barembeye mu bitaro,ndetse bakomeje gukurikirana cyane no gufasha abagizweho ingaruka n’aya mafunguro bikwekwa ko yari ahumanije.
Inzego zishinzwe Umutekano ziri gukora iperereza kuri iki kibazo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!