Ihuriro ry’abakozi bo mu bibuga by’indege ryari ryateguje ko tariki 11 Nzeri 2024 bazakora imyigaragambyo yamagana icyemezo cyo gukodesha Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Jomo Kenyatta na sosiyete ya Adani Group imyaka 30.
Abigaragambya bumvikanye bamagana iyi sosiyete ndetse bahamya ko mu gihe ibyo bifuza bitubahirijwe batazashyigikira imikoranire ya Leta n’iki kigo.
Mu masaha y’umugoroba, Minisitiri ushinzwe Imihanda n’Ubwikorezi, Devis Chirchir yabwiye abari bari mu myigaragambyo ko hari intambwe yatewe mu kumvikana ku bikwiye kujya mu masezerano kandi ko bazakomeza kujya bamenyeshwa kugeza igihe ikibazo kizakemukira.
Ati “Ndashaka kubizeza ko leta iharanira inyungu zanyu abaturage bacu, abanya-Kenya.”
Leta n’aba bakozi bumvikanye ko basubira mu kazi ariko Moss Ndiema ubahagarariye yavuze ko batigeze bemera ko Adani Group ifata ikibuga cy’indege.
Ati “Icyo tuzifuza ni cyo kigomba kuza ku isonga, nibiba ari bibi nzabamenyesha. N’aho byazaba ngombwa ko banca ukuboko ntabwo nzasinya.”
Citizen TV Kenya yatangaje ko mu masaha y’umugoroba ingendo zari ziteganyijwe kuri ayo masaha zatangiye gusubukurwa ariko abari bafite amatike yo mu masaha yabanje nta gisubizo bari bakabona.
Sosiyete z’indege zo mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba zirimo RwandAir, Uganda Airlines, Kenya Airways zahise zisubika ingendo ziva cyangwa zigana i Nairobi igihe cyose imyigaragambyo yari igikomeje.
Guverinoma ya Kenya yavuze ko gukodesha ikibuga cy’indege bitavuze kukigurisha ahubwo bifuza ko kivugururwa kikajyanishwa n’igihe, bityo hakenewe gukorana n’abashoramari.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!