Kenya: Guverineri wa Nairobi Mike Sonko yatawe muri yombi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Ukuboza 2019 saa 11:45
Yasuwe :
0 0

Umushinjacyaha Mukuru wa Kenya, Noordin Haji, yategetse ko Guverineri wa Nairobi Mike Sonko atabwa muri yombi ndetse akagezwa imbere y’urukiko, kubera ibyaha bya ruswa akekwaho.

Biteganyijwe ko agezwa imbere y’urukiko ruburanisha ibyaha bya ruswa kuri uyu wa Gatanu, aregwa ibyaha bishingiye ku bihombo bya miliyoni 357 z’ama-shilling ya Kenya (arenga miliyari 3.2 mu mafaranga y’u Rwanda).

Areganwa n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye z’umujyi wa Nairobi barimo umunyamabanga w’uyu mujyi, Peter Mbugua n’abagize komite ishinzwe amasoko, Patrick Mwangangi, Samuel Ndung’u, Edwin Kariuki, Lawrence Mwangi na Preston Miriti

Guverineri Sonko n’abandi bayobozi bashinjwa ubugambanyi mu gukora icyaha kimunga ubukungu bw’igihugu, kunanirwa kubahiriza amategeko no kwita ku nyungu zabo kurusha iz’umurimo bashinzwe.

Umushinjacyaha Mukuru Noordin Haji yavuze komisiyo ishinzwe imyitwarire ndetse na Komisiyo ishinzwe kurwanya ruswa, zamaze kubona ibimenyetso bihagije bishimangira ko ibyo byaha babikoze, ku buryo biteguye kubishyikiriza urukiko.

Komisiyo ishinzwe kurwanya ruswa, ibinyujije kuri Twitter yatangaje ko "Guverineri wa Nairobi Mike Sonko Mbuvi yatawe muri yombi agerageza guhunga nyuma yo gufungirwaho umuhanda mu gace ka Voi, ubu arimo koherezwa i Nairobi ngo aburanishwe ku byaha bya ruswa n’ibyaha bimunga ubukungu."

Sonko w’imyaka 44 ukunze kutavugwaho rumwe kubera imyitwarire ye, yatangiye kuyobora Umujyi wa Nairobi muri Kanama 2017.

Guverineri Mike Sonko yatawe muri yombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza