Iri huriro ryatangaje ko amashuri yafunze imiryango yiganjemo ayo muri Nairobi na Mombasa. Icyateye aya mashuri gufunga ngo ni uko yamaze hafi amaze icyenda nta munyeshuri wishyura amafaranga y’ishuri kuko bari batakiga kubera Coronavirus.
Ibi byatumye abura amafaranga yo kwishyura abarimu n’abakozi ahitamo gufunga. Zimwe mu nyubako yakoreragamo ubu zatangiye gukodeshwa n’abacuruzi izindi zitangira gukoreshwa nk’amacumbi y’abanyeshuri ba kaminuza.
Mu gihe biteganyijwe ko amashuri azatangira ku wa 4 Mutarama 2021, Umuyobozi w’iri huriro, Peter Ndoro yasabye ababyeyi b’abanyeshuri bigaga mu mashuri yafunze kubashakira andi hakiri kare.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!